13.07.2015 Views

ACAL 35 Paper Review - Alexandre Kimenyi

ACAL 35 Paper Review - Alexandre Kimenyi

ACAL 35 Paper Review - Alexandre Kimenyi

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

UYU MUVUMBI NI URUBAMBYINGWE<strong>Kimenyi</strong>Mu gitondo cy’igicukuAri bwo bwa mbere nicuyeHano aho niyoroshe ikiragoNumvise bombe iturikaIbintu bikomeza kubomborekanaNumva imvura irahinzeUmuyaga urahushyeMenya ko ari imvura y’umuvumbiUmutima usubira mu giterekoNshyira umusego munsi y’umusayaNdicuma ngo nicurika nshire ibicuroUmuraza mupfunda ibipfunsi ngo amfumbateImbariro z’imbavu ze kumbabazaNibambure akimbikiriye.Iyi ndoha nta kintu bihuje indoroIndiri yayo ikabya induruIraririma irimbura amabimbaIrahita yihuta ibyo ihuye nabyo igahutazaIbyo ihutaje bigahirimaIbihigima ikabihirikaIbigambaraye ikagambiriza kubirambikaIbirambaraye ikirambura ikabiranduraImirambi ikayuzuzamo imiramboNi iki cyayiteye agasomborotso amazu igasamburaImisambi igakurura igata mu gisambu?Sinzi ubwoko bw’icyoko cy’aho ikomokaIbiyiri imbere irabikubitana imbaragaIbiyiri mu nzira irabigongana ingogaIrakomanga inzugi z’inzu n’ingomaAmashyo yumvise imirishyo iti tuhagiriye ishyanoAmasasu n’imyambi biramasha birasa amadirishya urufayaImirindi y”imirundi iradihagura ku mateguraIbitonyanga birihonda hasi bihahondagura.Iyi mvura ivanze n’umuyagaMuri izi nkoko z’urwanagaNdumva imeze nk’inanga zivanze zivuga urwungeHarimo imirya y’inanga zinangiyeIngoma zitsikimbaZiherekejwe n’imirishyo y’ishakweN’amakondera y’amakombe


N’imirangurure y’umwirongiYiganjemo imiduri n’indingiti.Harimo amajwi ajwigiraAhwihwisa n’avuza ubuhuhaAvugiriza n’avumeraAsuma n’asamiraAsakuza n’asakabakaAgigima n’aririmaAroroma n’arurumaAtontoma n’atogotaArangurura n’arangiraarondogora n’arandaga.Ndumva n’ibintu bicuraguraN’intore zicunda amayugiIgishyika ibiti byose byayakiranye igishyikaByigira imisambi bisimbuka byisimbagiza bibyina sambweUmuyaga uranga ukomeza umuregoBibwira imibyimba kubyina ikinimbaBihimba n’izindi mbyino ngo ziyihimbazeIbirenge bitangira kubyimbaBidatinze muzunga irabizungerezaBitambika amaboko nk’ibibambye ku musarabaImbavu zikomeza kubabaraByambaza bisaba imbabaziByizeye ko amaherezo bigira amahirweBikabona amahoro ntibizire amaherereNi ko kuvuza iya BahandaAriko iranga irabyangizaIby”inganzamarumbu byifata nk’ibirumboImiyenzi n’ibiziranyenzi bibura ingenziImivumu yinjirwamo n’umuvumoIby”ibigwi bigwa rugikubitaIby”injege irabijegezaIrabicugusa irabicogozaIrabitikagura irabicocaguraIrabijegajeza irabinyeganyezaBibonye ko nta mishyikirano bihinda umushyitsiBikubitwa nk’ukubita abajuruByibaza icyo biziraKandi nta mwenda byariyeNta mbabare byambuyeNta mpaka byateyeNta nzigo nta nzikaNta musoro byarariranye2


Nta muhutu cyangwa umututsi byatutseNta mahugu byateye mu gihuguNta mpuguke byihaye guhohotera no guhotoraNgo abahanga n’abahanzi bicwe no guhogoraNta n’ubwo byigometse ngo bireme urugomo ruzana urugumaMbere yo kwihirika umugongo urakaka byose bitaka bigongeraIntare y’umuvumbi rubuzakuvumbaIgarikana ingongo ingogaIbyesa hasi ibitaka birisesaMaze izo ntumbi zipfana intimbaKuki yaraye irakaye irarikiye kurimburaCyakora imisozi yo yakize ivumbiNdabona nta n’uzongera kuvumbika.Imfizi Rusine yihebyeInka n’inyana ziyibyagiye inyuma zumiweSebinagana na bisabo byayo byihinnyeYubitse amaso kubera isoniIti nta kibi nko kunyagwa unyagiweYashobewe ntacyo igishoboyeYabize icyuya ita icyubahiro n’icyusaAgahinda katumye ihindanaIrakomanya amenyo nk’imwenyuyeRuseke irayisoka ikeka ko bayisekaUbu irareshya nk’isekuruYahindutse nk’isekurume y’iheneNi yo ikibona ibyago by’abagabo.Mu ishyamba ishyano ryaguyeUmubiri w’inyamaswa wabaye inyamaUbwoya bwapfutse kugera mu bworo bw’amajanjaUbwonko bwinjiwe n’ubwobaZabuze amahoro zirahohoterwaZose zaboze ziracura umuborogoInguge n’ingagi ziragonga ubutitsaImpara n’imparage yazimye impuhweImpongo n’ingeragere zifite impungengeImpyisi zo zakize imbyiro ariko zarwaye impyikoIbyo twibwiraga ko ari ibihanyaswa nk’intare n’inzovuYazambitse ubusa zerekana ubuswa ziba utunyamaswaIbiguruka byo mu kanya gato biragatoraInyoni n’ibisiga ntisiganira gusiga ibisizeZirugama he zirihisha heYazivunaguye ibicumbi ziracumbagiraHose nta mwotsi ucumba ngo zibone aho zisaba icumbiInyombyi, inyange n’inyamanza yazinyagiye pe3


Ko nshimye izindi nyoni zishobora kunyonyombaIfundi n’isandi zisanzwe zihutazwa n’umuyaga usanzweKoko uyu mukoshi zirawukiraNarahira ko idahita itazihitanye.Imivu yayo ntawe uyivogeraIbifite ivogonyo irabyivuganaIbihimbi ibihumbi n’ibihumbagizaIragenda ibihumbahumbaIramanukana imisozi umuvudukoIgana akabande ikiroha mu nzuzi n’imigeziInzuzi zasendereye zarenze inkombeYazinjiye mu mizi ibirimo irazikuraIbyihishe mu nkokora irabivumburaBimeze nk’imbohe birareremba ubona ko byarembyeIngona zabaye nk’ingonokeraImvubu zo zirasa n’uruvu rwivuguse mu ivuRudaherutse kuvugutirwa imivunde cyangwa ubuvunderiCyangwa icyugu bapombye icyukaIbintu byaziyobeyeAho iziganishije ntizihazi.Uko numva ibintu bimeze si ukubera umuzeIby’akazi bizaza ibi bizazane byashizeSindi mu baparapara bapagasaBafite amapatano yo gupakira no gupakururaCyangwa bagira umururumba bakanywa umuravumbaSindenga irebe ngo nshyire ibirenge imbere ngiye kurondera ibya MirengeNzi ko n’irembo narigeraho narambaraye nk’uwakubiswe indemboNibashaka bankurure imvi banshyire mu mva ntawe umvana muri kino kiragoNgo njye muri iyi mvura mviriraneNibishaka nzire inzara singiye kugwa ku nziraNzemera mbe umutindi ntazize ino ntindigasani.Ese mana Imana yagize amazindaYifata mu kazindaroIkandagira indiba y’inda ijuru rirasandaraYaba se ari inkuba zanze gusangira ibicuMaze ibyo byihanduzacumu bikarema intambaraImihunda y’amacumu igapfumura ijuruIjoro rikiremamo ijuri ririmo urujijoCyangwa se ni ibihangange bihora bihanganaBitagishoboye kwihanganiranaBikaba byikoze mu gahangaMaze muri iryo kotaniro n’isibaniroBigakoma Rutenderi inyanja n’inzuri zikivumbura maze zikivumbagatanya4


Zikarema imvururu zigahinduka umuvumba wabyaye iyi mvura y’umuvumbiYanyanyagiye ikirere ikatunyagira ishishikaye.Igishyika twagekaga ko ari ugushyanuka kw’amaguru mashyaTutazi ko izashyira ikaba urushyanaBirashoboka ko igitondo nigitangazaAhari amatungo ihasize amatongoIbintu byose yabisenye ari umusenyiIsubira igasubira iyo yaturutseAriko se nihagira utugambanira igahindura imigambiYagera hagati mu muhanda igahindukiraIgahinduka umuhindo ikaturasa impindu n’amahinduHari n’icyo izasiga cy’igisigisigi cyo kubara inkuru?<strong>Alexandre</strong> <strong>Kimenyi</strong>January 20085

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!