RFL
Kigali

Urukundo rwa Justin Bieber na Gomez rwongeye gukomera nk'inyundo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:24/12/2012 16:02
0


Justin Bieber na Selena Gomez beretse abantu ko urukundo rwabo rutazapfa kongera kuzamo utubazo ukundi ubwo bafotorwaga kuri uyu wa gatanu bari gusomana.



Nkuko byatangajwe na Radar Online, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/12/2012 Justin Bieber n’umukunzi we Selena bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’igihe cyari gishize badapfa gusohokana kubera umwuka mubi wari hagati yabo. 

Nkuko byatangajwe n’aba bonye aba bahanzi bombi ku kibuga cy’indege cya Salt Lake City ngo byasaga nkaho ibibazo bagiranye mu kwezi gushize bamaze kubikemura bityo baka bongeye gusubira mu rukundo rutanyeganyezwa.

justin

Hari hashize ukwezi aba bombi badasohokana ariko ubu ibintu byasubiye mu buryo.

selena

Ibyishimo byarabarenze bicara gutya.

Abapaparazzi bafotoye Justin Bieber asomana na Selena mu gihe bari mu kiruhuko bategereje gufata indege.  Selena Gomez yari yishimye cyane kugeza ubwo kwihangana byamunaniye akicara ku bibero bya Justin Bieber.

selena

Bageze mu ntara ya Utah, inshuti zabo Taylor Swift n’umukunzi we Harry babasanzeyo basangira ibyishimo.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND